1.Ni mwisi dufashe igihe muntambara
Ntiducogora tutaranesha uyu mubiri
Ni mwisi dufashe igihe muntambara
Ntiducogora tutaranesha satani
Twambariye urugamba
Twe turi abagenzi
Turwanisha amavi yombi ijambo ku mutima
Ijuru niyo gakondo Impamba ni ibyanditswe.
Twambariye urugamba
Twe turi abagenzi
Chorus :
Nkumusirikare niwe Utajya asubira inyuma
Twambariye urugamba twe turi abanesha
2.Mubwire abageragezwa Induru zihindutse impundu,
mubwire abageragezwa Induru zihindutse impundu.
Bambarire urugamba
Nabo ni abagenzi
Turwanisha amavi yombi ijambo ku mutima
Ijuru niyo gakondo Impamba ni ibyanditswe.
Twambariye urugamba
Twe turi abagenzi
3. Ab'inyuma Musindagire , ni mushyiremo agatege
Abimbere ni mukomeze , ni mwebwe mugerageza
Impamba ni agakiza, gakondo ni mwijuru
No comments:
Post a Comment
Write a correction.